in

APR FC yikanzemo ikibona amazina n’amasura y’akazi ikipe ya PYRAMIDS FC imanukanye i Nyarugenge

APR FC yikanzemo ikibona amazina n’amasura y’akazi ikipe ya PYRAMIDS FC imanukanye i Nyarugenge.

Ikipe ya Pyramids FC yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izazana i Kigali gukina na APR FC mu gushaka itike y’amatsinda y’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo,biganjemo amazina akomeye.

Abo bakinnyi barimo Ramadhan Sobhi wakinnye muri Stoke City mu Bwongereza na Fiston Kalala Mayele wahoze muri Yanga SC umwaka ushize,barimu bakinnyi 23 Pyramids imanukanye i Kigali,guhangana na APR FC.

Ibi bibaye nyuma yo gushyira ahagaragara imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, yatangarije abanyamakuru ko APR FC nta rwitwazo ikwiye kugira iramutse ikuwemo na Pyramids FC mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Yasobanuye ko mu kurambagiza abakinnyi APR FC iri kwifashisha, harebwe ku bafite inararibonye mu gukina amarushanwa akomeye.

Ati “Iyo urebye imyaka yabo ubona ari abantu bazobereye. Uko tubabona uhereye ku munyezamu, Bindjeme, Lwanga, ukagira Shaiboub na bariya b’imbere ba Victor… ubona ari abantu bamenyereye amarushanwa.”

Lt Col Karasira yahise avuga ko ibyo bitanga icyizere ko na Pyramids, APR FC izakirira kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ko bazitwara neza.

Ati “Byabaho ko batsindwa ariko nta bwoba bagira. Bindjeme arakubwira ati Mayele tumaze guhagararana gatatu mu kibuga. Yamutsinda nta gitangaza ariko ntabwo yamukanga ni ko atubwira. Njye ntekereza ko twakoze amahitamo meza.”

Uyu mukino utegerejwe na benshi mu bafana ba APR FC, igiciro gito ku bazawureba ni 5000 Frw. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko kidahanitse urebye ku buremere bw’umukino.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 78 witwa Wagore yatawe muri yombi azira kwiba imboga ebyiri

Yamuhaye akimbere aranahindukira amuha akinyuma! Cardi B na Offset ibyo bakoreye mu bwiherero bikomeje kuba kimomo -AMAFOTO