in

APR FC yigemuye mu menyo ya Simba SC isize abakinnyi ngenderwaho i Kigali

Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina na Simba SC ku munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi ba yo uzwi nka ’Simba Day’.

Uyu mukino ukaba uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 saa 18:30’ z’i Kigali ukazabera kuri Uwanja Mkapa.

APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi 23 yerekeza muri iki gihugu, yasize abakinnyi bane n’umutoza umwe.

Abakinnyi basigaye ni umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou na Apam Assongue Bemol ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex.

Bivuze ko Ndizeye Aime Desire ari we uzajya utoza abanyezamu kuko n’ubundi ari abatoza babiri b’abanyezamu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bihumbi by’abakunzi ba APR FC hamaze gutangazwa umubare wabemeye kuzacyenyera bakayijya inyuma mu mikino ya CAF Champions League

Umusore witwa Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 y’amavuko, akurikiranyweho kwica abantu 3 no gukomeretsa bikabije abagera ku 10