in

APR FC yateje ingaru muri Rayon Sports ku mukinnyi umwe yatije Marine FC

Hirwa Jean de Dieu uheruka kugurwa na Rayon Sports avuye muri Marine FC, ari mu bakinnyi 4 APR FC yatije muri Marine FC yahozemo.

Hirwa Jean de Dieu yari amaze iminsi yitoreza mu ikipe ya APR FC y’abato izwi nka Intare FC. Uyu myugariro amakuru amwe avuga ko yatijwe avuye mu ikipe ye, ariyo Intare FC.

Uyu mukinnyi yari muri 27 berekanywe nk’abo Rayon Sports izifashisha muri Shampiyona y’umwaka 2022/2023, mu birori bya “Rayon Sports Day’’.

Nyuma yo kumwerekana bivugwa ko hajemo ibibazo by’uko yavuye muri Marines FC mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko Rayon Sports yamuguze, itemerewe kumukinisha kuko yari yageze muri Marine FC ari intizanyo ya Intare FC.

Nyuma yo gusubira mu ikipe ye ya Intare FC akazahava asoje amasezerano, Hirwa bivugwa ko yongeye gusubizwa muri Marine FC nk’intizanyo ariko bigizwemo uruhare na APR FC.

Byumvikane ko Rayon Sports itagifite ijambo kuri uyu mukinnyi, n’ubwo bivugwa ko yari yamuhaye amafaranga make ku yo bari bemeranyije.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi nyuma yo gutitiza inkuta za BK Arena akiyunyuguza izo mu Burundi agiye no muri Australia

Amakuru atari meza, Myugariro w’inyingi yamwamba muri Reyon sport agomba kujya kubagwa urutugu