in

APR FC yatangiye kugurisha amatike y’umukino izakiramo Pyramids yo mu Misiri muri CAF Champions League

Ikipe ya APR FC imaze gutangira kugurisha amatike y’umukino ukomeye izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, tariki ya 13 Nzeri 2024. Uyu mukino ni uw’ijonjora rya kabiri ry’irushanwa rya CAF Champions League.

 

Nk’uko byatangajwe, amatike yatangiye kugurishwa uyu munsi, iminsi icumi mbere y’uko umukino ubera. Aya matike agabanyije mu byiciro bitandukanye, bigamije gufasha abafana bose kubona uburyo bwo kwitabira uyu mukino mu buryo buboneye. Ahicaye hasanzwe hejuru ni 2000 Frw kimwe n’ahasanzwe hasi. Ku bafana bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro, VIP ni ibihumbi 10 Frw, mu gihe VVIP ari ibihumbi 30 Frw.

 

Abashaka kwitabira mu byiciro byisumbuyeho cyane bizwi nka ‘Executive Seat’ bazishyura ibihumbi 100 Frw, mu gihe imyanya yo mu cyiciro cya ‘Executive Box’ ifite imyanya 13, yo igura ibihumbi 900 Frw. Aya matike azakomeza kugurishwa kugeza tariki ya 12 Nzeri, nyuma yaho ibiciro bikaziyongera. Kugura amatike bikorwa binyuze kuri telefoni ukanda *939# ugakurikiza amabwiriza.

 

Ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda mu mikino y’ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Azam FC yo muri Tanzania. Mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania, Azam FC yari yatsinze APR FC igitego 1-0, ariko APR FC yaje kwihimura mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, itsinda ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

 

Uyu mukino utegerejweho ishema ryinshi, ukaba uteganyijwe kuba mu gihe APR FC izongera guhura na Pyramids FC, ikipe yo mu Misiri yigeze kuyisezerera mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-0. Ibi biratanga impamvu ihamye y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri gukora uko ishoboye kose kugira ngo yerekane ko imaze gutera intambwe igaragara, ndetse ko ishobora guhangana n’amakipe akomeye mu rwego rwa Afurika.

 

Ni umukino utegerejwe n’abatari bake, aho abafana ba APR FC bifuza kubona ikipe yabo yitwara neza ikereka ko imaze kumenya guhangana n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’Afurika.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Munyakazi Sadate asanga inzira nziza yo gukemura ibibazo bya Rayon sports ari ukuyigurisha.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad BIZIMANA yageze ku kibuga cy’indege muri Libya ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu