in

APR FC yatakaje amanota, Rayon Sport yitwara neza – ibyaranze imikino ya Primus National League ku wa Gatatu

Igitego cya Willy Onana cyari gihagije kugira ngo Rayon Sport yegukane amanota atatu yo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. yari yakomeje kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma yo kwitwara neza ugatsinda AS Kigali ku wa Gatandatu, Rayon Sport yari yagaruye Willy Onana wayifashije gutsinda Police FC igitego 1-0 ikomeza kotsa igitutu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Kabiri, Entincelles kera ka baye yabonye intsinzi yayo ya mbere ibifashijwemo na Mirengenzi Rodrigue na Isaac Mugenzi bayitsindiy ibitego 2-0 yatsinze Gicumbi FC mu karere ka Rubavu.

APR FC yatunguwe na Etoile de l’Est iyitsinda ibitego bibiri 2-0 mu minota 10 ya mbere y’igice cya mbere cy’umukino byatsinzwe na Peter Agbelov byose, ariko abasore ba Adil Mohamed bivugwa ko atatoje uyu mukino baza kuva inyuma barabyishyura byose.

Amakuru atugeraho ni uko Adil Mohamed n’abamwungirije bose batabonetse kuri yuyu mukino nyuma yo kwandura coronavirus, byatumye Mugabo Alex usanzwe atoza abazamu ariwe utoza uyu mukino.

Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, nyuma yaho Yves Mugunga na Yannick Bizimana, bari banatsinze ibitego bibiri byahaye amanota atatu APR FC mu mukino uheruka, bishyuye ibi bitego binjijwe hakiri kare cyane.

Mu mukino wabanjirije iyindi uyu munsi, Mukura VS itari ifite umutoza wayo mukuru Ruremesha Emmanuel wahagaritswe yitwaye neza intsinda Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Moise Nyarugabo.

Imikino yuyu munsi ititabiwe n’umufana n’umwe, isinze Rayon Sport ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, irushwa amanota abiri na Kiyovu Sport, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 17 yose.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze

FT: Gorilla FC 0-1 Mukura VS

FT: Etoile de l’Est 2-2 APR FC

FT: Musanze 5-1 Marines FC

FT: Rayon Sport 1-0 Police FC

FT: Entincelles 2-0 Gicumbi FC

Imikino iteganyijwe ku wa Kane

12:30 — Gasogi United v AS Kigali

15:00 — Espoir FC v Bugesera FC

15:00 — Kiyovu Sport v Rutsiro

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: umugabo yiyahuriye mu maso ya nyina na mushiki we ahita apfa.

Barack Obama Yafotowe Yagiye Kurya Ubuzima Ku Mazi N’abakobwa Be Babiri Bambaye Utwenda Tugaragaza Imiterere (Amafoto)