in

NdababayeNdababaye

Kayonza: umugabo yiyahuriye mu maso ya nyina na mushiki we ahita apfa.

Umugabo w’imyaka 24 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi,yasanzwe mu giti yiyahuje amashuka, abo mu muryango we bavuga ko ashobora kuba yabitewe n’uko yari amaze iminsi asaba umugore we kugaruka bakabana ariko akamwangira.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yatangaje ko uyu mugabo yiyahuye yimanitse mu giti akoresheje ishuka, bigakekwa ko yabitewe n’uko yari amaze iminsi asaba umugore we wahukanya kugaruka mu rugo ariko undi akanga.

Ati “Amakuru twayamenye mu gitondo ubwo imvura yagwaga, uwo mugabo yari yaratandukanye n’umugore we, abana na mushiki we na nyina. Umubyeyi we yatubwiye ko yari amaze iminsi yigunga cyane. Nijoro ngo yatashye atinze araza yicara ku rubaraza, mushiki we amubaza impamvu atinjira mu nzu undi aramwihorera.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo mugabo yabajije mushiki we niba bafitanye ikibazo undi amusubiza ko ntacyo, nyuma ngo yamubwiye ko amaze iminsi ababaye, amubwira ko ashaka kujya ahantu kure agahunga imibabaro.

Ati “Umukobwa yahise abibwira nyina ntiyabyitaho, uwo mugabo ngo yahise afata imyenda ye, anafata ishuka yararagaho arangije arasohoka aragenda bagira ngo ni ubusinzi bubimukoresha, babyutse basanga yimanitse mu giti hafi aho.”

Amakuru yakuwe mu bavandimwe be n’abaturanyi, avuga ko yari amaze iminsi ajya gucyura umugore we undi akabyanga, bikaba bikekwa ko ari cyo cyatumye yiyahura nk’uko nyina umubyara yabivuze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport FC yihanije ikipe ya Police FC ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda (Amafoto)

APR FC yatakaje amanota, Rayon Sport yitwara neza – ibyaranze imikino ya Primus National League ku wa Gatatu