in

APR FC yasoje umukino abafana bayo imitima yahennye Police FC itaha yitotomba kubera kwibwa

APR FC yasoje umukino abafana bayo imitima yahennye Police FC itaha yitotomba

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, utangira ikipe ya APR FC ari yo itangiza umupira nk’ikipe iri mu rugo ndetse wabonaga ko ari ikipe yiganjemo abakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga.

Ikipe ya APR FC ubona ko muri uyu mukino itari irimo gukina ya mipira yabo migufi ahubwo wabonaga ko umutoza yahisemo kujya akoresha imipira yihuta bijyanye n’abakinnyi yari yabanje mu kibuga ubona ko bihuta barimo Mugisha Gilbert ndetse na Kwitonda Alain Bacca bacaga ku ruhande.

Igice cya mbere hagiye haboneka uburyo ku makipe yombi cyane igitego ikipe ya APR FC yatsinze gitsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ariko bakamusifura ko yaraririye. Ikipe ya Police FC nayo yatakaga cyane ariko umupira Bigirimana Abedi yahushije arebana n’izamu benshi birabatungura.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda ikora ibintu ubona ko bafite gahunda ikomeye yo gutsinda uyu mukino yaje no kubona uburyo bukomeye ku mupira wazamukanwe uciye ku ruhande rw’ibumoso wari uzamukanwe na Christian na Gilbert uhabwa Shaiboub atera ishoti rikomeye ariko umuzamu wa Police FC Onesme ntiyagira icyo akora uruhukira mu rucundura.

Ikipe ya Police FC yaje gukomeza ishaka igitego, ndetse iza kubona uburyo bukomeye ku mupira wazamukanwe na Rutanga Eric atera sentire ikomeye myugariro w’ikipe ya APR FC Bienvenue Bindjeme akora ikosa rikomeye Mugisha Didier agiye gushyira mu izamu Christian arawumutanga ntiyawushyira mu rushundura, igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cya APR FC ku busa bwa Police FC.

Mu give cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ndetse igenda ihusha uburyo 2 bwari bwabazwe ariko ba rutahizamu bayo barimo Gilbert ndetse na Nshuti Innocent kububyazs umusaruro bikomeza kwanga.

Ikipe ya Police FC yaje gukora impinduka ishyiramo amaraso mashya harimo rutahizamu Bienvenue Mugenzi, Djibruine Akukii ndetse n’abandi ndetse iaza gutsinda igitego umusifuzi aracyanga amahirwe akomeza gusekera ikipe ya APR FC bikomeza kuba igitego 1-0 bwa Police FC.

Mu minota y’inyongera ikipe ya Police FC yazamukanye umupira ukomeye ariko abakinnyi barimo Bigirimana Abedi bikomeza kugorana. Ntabwo abakinnye bigeze bumva ibyababagaho kubera penalite umusifuzi yanze Kandi ubona ko wari wakozwe n’umukinnyi wa APR FC.

 

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Osaluwe na Mbirizi Eric undi munyamahanga w’ikipe ya Rayon Sports iri joro rishobora kumusiga yasinyiye ikipe iyoboye kugeza ubu hano mu Rwanda

Umugabo we wa mbere basezeranye muri 2003! Keza umugore wa Sintex ari gukora ku mitima ya benshi nyuma yo kuvuga ubuzima busharira yanyuzemo mu urushako rwe rwa mbere