in

APR FC yashyizeho Kapiteni mushya mushya n’abazamwungiriza, Manishimwe Djabel yamburwa inshingano

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gufata icyemezo cyo gushyiraho umuyobozi mushya w’abakinnyi (Kapiteni) n’abazamwungiriza muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 umaze amezi akabakaba abiri utangiye.

Kuva ku mugoroba w’ejobundi ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, hatangiye gututumba umwuka mubi mu ikipe ya APR FC biturutse ku kuba umutoza Mohammed Adil Erradi yaribasiye Manishimwe Djabel akavuga ko atari umukinnyi kamara.

Adil yagize ati “Djabel si kapiteni wanjye, ni uwa APR FC gusa. Umukinnyi uhamagarwa n’Igihugu inshuro zirenga 35 adashobora guhabwa iminota 20 yo gukina, nyuma akumva ari we kamara”.

“Yinjiye asimbuye ku mukino wa US Monastir adutsindisha igitego, ku mukino wa Bugesera FC nabwo aradutsindisha. Nta kamara w’umukinnyi utasezerera US Monastir cyangwa ngo atange umusaruro mu Ikipe y’Igihugu.”

Umutoza Adil yasoje agira ati “Gusezererwa na US Monastir byambereye nk’umuriro utazima”, byumvikanisha ko ari ku gitutu gikomeye cyahereye ku bakunzi ba APR FC.

Manishimwe Djabel na we mu kiganiro yagiranye na Radio 1 yasubije ko umutoza Mohammed Adil Erradi basangiye ibihe byiza none atari kubiha agaciro.

Yagize ati “Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC”.

“Ni njye mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona mu myaka itatu ishize (18), natanze imipira yavuyemo ibitego 19. Nagize uruhare mu bikombe bitatu twatwaranye, natsinze Etoile du Sahel na Mogadishu City muri Champions League”.

“Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba ukurimo”.

Ibi byose byatumye ubuyobozi bwa APR FC bukanguka bwiyemeza gukora ibishoboka byose ngo hagaruke umwuka mwiza mu bakinnyi n’abatoza, bikaba bivugwa ko umutoza Mohammed Adil Erradi na Manishimwe Djabel bose bashobora gufatirwa ibihano byo guhagarikwa ukwezi kose.

Amakuru yizewe ahari  ni uko Manishimwe Djabel yamaze kwamburwa igitambaro cy’Ubukapiteni, Buregeya Prince wari umwungirije ni we wahise agirwa Kapiteni mukuru, Itangishaka Blaise agirwa Kapiteni wa kabiri, mu gihe Nshuti Innocent yagizwe Kapiteni wa gatatu.

Izi nshingano aba bakinnyi bahawe zo kuyobora bagenzi babo mu kibuga no hanze yacyo zizatangira kujya ahagaragara ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona APR FC izahuramo na Police FC itozwa na Mashami Vincent.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Miss Albina amashusho ye abyina akiyambika ubusa akomeje kuvugisha abatari bake

Quatar yikanze iki?Mu gukoresha amafaranga akubye incuro 20 ay’Uburusiya mu gikombe cy’Isi.