in

APR FC yananiwe gutsinda AS Kigali irembye muri iyi minsi mu mukino habonekamo udushya twinshi

APR FC yananiwe gutsinda AS Kigali irembye muri iyi minsi mu mukino habonekamo udushya twinshi

Umukino watangiye neza nubwo imvura yaguye benshi bakibaza niba uraba ariko ikipe ya APR FC nkuko yahabwaga amahirwe yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Victor Mbaoma ku munota wa 5 gusa w’igice cya mbere.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda ishaka ibindi bitego ariko ikipe ya AS Kigali ikomeza kuyibera ibamba ndetse igice cya mbere kiza kurangira ikipe ya APR FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yagarutse ubona ko ishaka kwishyura nyuma yaho ikipe ya APR FC yari yagabanyije imbaraga yatangiranye ndetse ku munota wa 7 w’igice cya kabiri yaje guhita ibona igitego cya mbere kuri Penalite yatsinzwe neza na Ishimwe Fiston.

Mu minota ya nyuma ikipe yabonye bitoroshye ishyiramo Nshuti Innocent bigoranye abonera gitego APR FC ku munota wa 82 w’igice cya kabiri ariko abasifuzi barimo Nonathe bahita bacyanga. APR FC yaje guhita ibona Penalite mu minota 10 y’inyongera nayo yanga kujyamo birangira ari igitego 1-1.

 

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uwo Titi Brown wanyu mu mezi abiri gusa muraba mumuhararutswe”

Bahise bahagarika umukino igitaraganya: Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Surprise wasubitswe kubera ibintu byabaye ubwo amakipe yombi yari atangiye gukina