in

APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi wa mbere ukomoka hanze y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC izongera gusubira kuri politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, yamaze gusinyisha umukinnyi wa mbere nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

Hashize iminsi mu ikipe ya APR FC bakora ibintu mu buryo bwibanga cyane bitewe ni uko ngo barimo gutegura gukora ikiganiro n’itangazamakuru bakerekana ubuyobozi bushya, abakinnyi bamwe na bamwe basinyishije ndetse n’abatoza bashya izifashisha umwaka utaha w’imikino.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma y’iminsi Ndikumana Danny ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, yamaze gusinyira ikipe ya APR FC nubwo uyu musore mu biganiro agenda agirana n’itangazamakuru abihakana yivuye inyuma.

Ndikumana Danny yaje hano mu Rwanda gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse akaba anafite ubwenegihugu bw’u Burundi, ariko we akaba yarahisemo gukinira u Rwanda ngo kuko nibyo yahoze yifuza.

Ikipe ya APR FC uyu mukinnyi ni we ukomeje kuvugwa ko yamaze gusinyishwa ariko amakuru ahari avuga ko hari abakinnyi bakomoka mu gihugu cy’ubugande iyi kipe irimo kuvugana nabo Kandi ngo tariki 20 bazaba bamaze kubashyira ahagaragara.

APR FC umwaka utaha w’imikino izakina imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona. APR FC izasohokana n’ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndarira iyo nibutse ukuntu umwana wange yarohamye akagera aho ashiramo umwuka” Davido utajya yiyumvisha uburyo umuhungu we ifeanyi yapfuye yongeye kwerekana intimba ahorana 

Yamuhaye ubuzima aho butari buri! Umusore akomeje gushimirwa ku isi hose nyuma yo gutora umwana muto akamurera wenyine nta mugore bisabye (AMAFOTO)