Ubwo ikipe ya APR FC yageraga muri Tunisia, yari guhita yerekeza hafi y’aho yari kuzakinira I Monastir ariko byaje kurangira igumye i Tunis mu murwa mukuru wa Tunisia.
Umukino wa APR FC ushobora kuba ukirimo ibintu bidafututse dore ko Banze kujya I Monastir kubera ko bari nababwiye ko stade ya Monastir itujuje ibyangombwa ndetse ko baahobora kuzakinira I Tunis mu murwa mukuru.
Ikindi Kandi iyi stade ya Monastir nubwo yaba yemewe, nta matara abamo Kandi umukino wari uteganyijwe kuba nijoro bivuze ko yazahita isubika umukino wayo ibi bibazo bikomeje gutyo dore ko birimo bibangamira imyitozo ya APR FC.