in

APR FC yahinduye ikibuga cy’imyitozo kugirango yerekane abakinnyi bose b’abanyamahanga yaguze

APR FC yahinduye ikibuga cy’imyitozo kugirango yerekane abakinnyi bose b’abanyamahanga yaguze

Ikipe ya APR FC nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga ikaba yaratangiye imyitozo, yemeje aho izakorera kugirango yereke abafana abakinnyi baguzwe.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ariko imyitozo yo gukora ku mupira itangira muri iki cyumweru turimo ku munsi wo kuwa mbere.

APR FC kuva yatangira imyitozo ntabwo iyi kipe iratangaza kumugaragaro ko iyi myiteguro ya Shampiyona yemewe kurebwa n’abafana ariko amakuru dufite ni uko APR FC yamaze kwemeza ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha abafana bazaba bemerewe kureba imyitozo.

Iyi myitozo izabera kuri Kigali Pelé Stadium aho kubera Ishyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo. Impamvu ubuyobozi bwashyize imyitozo kuri iyi Sitade ni ukugirango bereke abafana abakinnyi bashya baguzwe izifashisha uyu mwaka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Rayon Sports yasezereye yamaze gusinyira ikipe ikomeye ikunze gutsinda Gikundiro kugirango ajye ayihimuraho

Aruna Moussa Madjaliwa ashobora kudakinira ikipe ya Rayon Sports hatagize igikorwa mu buryo bwihuse