Ejo kuwa Kane tariki ya 29 nzeri 2022, ikipe ya APR FC yahannye umukinnyi wayo witwa Nsanzimfura Keddy Igihe kigera ku mezi 4 adakina muri iyi kipe.
APR FC imaze iminsi yerekana ko kwitwara nabi Ari ikosa rikomeye nubwo waba uzi umupira ku rwego ruri hejuru uba ugomba kugendera kumategeko yabo.
Amakuru YEGOB yamenye avuga ko Nsanzimfura Keddy yongerewe ibihano nyuma yuko APR FC yabonye ko uyu musore guhanwa kwe ntacyo byatanze.
Mu butumwa iyi kipe yahaye Keddy, nuko uyu musore amaze 4 yahawe, yanagabanyirijwe umushahara 50 ku ijana(50%) kugeza igihe ibihano birangiriye. APR FC ikanavuga ko igihe atazabyubahiriza Azahabwa noneho bikomeye.
Uyu musore wayo aje akurikiye abasore bamaze iminsi bamanuwe mu Intare FC kubera imyitwarire mibi ndetse no kuba barasubiye inyuma ku buryo budasanzwe.
Aba bakinnyi bamanuwe ni Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ir’shad Nsengiyumva hamwe na Nsanzimfura Keddy, Aba bakinnyi harimo aba babariwe usibye Nsanzimfura Keddy wagumishijwe muri iyi kipe ya 2.
Ibi bije iyi kipe irimo kwitegura gusura Rwamagana City ku munsi w’ejo kuwa gatandatu mu mukino uzabera i Rwamagana.