in

APR FC nyuma yo gusinyisha abanyamahanga , yasinyishije n’umunyarwanda wa mbere

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije Ndikumana Danny, umusore w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rukinzo FC mu gihugu cy’u Burundi, aba abaye Umunyarwanda wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ku ikubituro APR FC yatangaje ko yasinyishije umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou wakiniraga KIYOVU Sports mu myaka ibiri itambutse.
APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasinyishije Umugande Taddeo Lwanga usanzwe ukina mu kibuga hagati. Lwanga w’imyaka 29 y’amavuko aje muri APR FC nyuma yo gukinira amakipe arimo Simba SC muri Tanzania na Arta/ Solar yo muri Djibouti.

APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje Ndikumana Danny wakiniraga Rukinzo FC y’i Burundi, nk’umukinnyi wayo mushya.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Basketball: U Rwanda rutangiye irushanwa rya AFROCAN rukubitwa

APR FC isinyishije undi mukinnyi w’igitangaza