in

APR FC n’umukinnyi rwabuze gica nyuma yaho iyi kipe ishaka kumutiza ariko umukinnyi akabyanga ashaka ko bamwirukana

APR FC n’umukinnyi rwabuze gica nyuma yaho iyi kipe ishaka kumutiza ariko umukinnyi akabyanga ashaka ko bamwirukana

APR FC ntabwo irimo kumvikana n’umukinnyi kubera ko ishaka kumutiza ariko umukinnyi we akabyanga ashaka ko bamusezerera agashaka indi kipe yishimira.

Hashize iminsi mu ikipe ya APR FC bivuzwe ko hagiye gusohokamo abakinnyi benshi nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye, ibintu abafana bifuzaga ari benshi.
Havugwaga abakinnyi benshi ariko abarimo Mugunga Yves, Ishimwe Anicet ndetse n’abandi bacye nibo bigaragara ko batazakomezanya n’iyi kipe.

Muri aba bakinnyi Mugunga Yves ndetse na Ishimwe Anicet byamaze kurangira berekeje mu ikipe ya Mukura Victory Sports. YEGOB twaje kumenya ko Ishimwe Fiston kugeza ubu ibye na APR FC bikomeje kugorana cyane kubera ko uyu mukinnyi ntashaka gutizwa ariko ikipe yo ishaka kumutanga.

Biravugwa ko APR FC yashakaga gutiza Ishimwe Fiston mu ikipe ya AS Kigali ariko ntabwo Fiston abikozwa kuko we ashaka ko iyi kipe imurekura burundu akaba umukinnyi wigenga ndetse akaba ari we wishakira ikipe kuko abona n’ubundi gutizwa ntabwo yagaruka muri APR FC.

APR FC igeze kure imyitozo yitegura umukino ufungura Shampiyona wa Super Cup uzahuza iyi kipe na Rayon Sports. Hari n’amakuru avuga ko APR FC yamaze gutegura APR Day (umunsi wa APR FC), kandi hari ikipe bizakina nayo inakomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mbabarira umbwire, ntago ujya urwara umutwe ko uhora uhinduranya imisatsi buri munsi” Mu gakositomu kumukara Butera Knowless yashyize abantu mu rujijo kubera ukunu ahora ahindagura imisatsi buri munsi -AMAFOTO

Barangajwe imbere na Alliah Cool! Itsinda rya Kigali boss boss babes rigizwe n’abagore b’ikimero kandi batunze agatubutse bazasusurutsa abazitabira igitaramo gikomeje kugarukwaho cyane i Kigali