in

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera gucanira ishusho y’umwaka w’imikino wa 2025/2026

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe y’amarushanwa azakinwa mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, harimo Shampiyona z’Ibyiciro bitandukanye, ibikombe by’amahoro ndetse n’Irushanwa ry’Intwari.

Biteganyijwe ko uyu mwaka w’imikino uzatangira ku wa 2 Kanama 2025 hakinwa FERWAFA Super Cup izahuza APR FC na Rayon Sports. Nyuma y’uyu mukino, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira ku wa 15 Kanama 2025, isozwe ku wa 15 Gicurasi 2026.

FERWAFA kandi yashyize ahagaragara n’andi matariki y’amarushanwa arimo Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cy’abagabo, Shampiyona y’abagore y’Ibyiciro byombi, Igikombe cy’Amahoro n’irya Heroes Cup rizaba hagati ya tariki 28 Mutarama na 1 Gashyantare 2026.

Icyakora, iyi ngengabihe ishobora kugenda ihinduka bitewe n’uko amakipe ahagararira u Rwanda nka APR FC na Rayon Sports azitwara mu marushanwa mpuzamahanga. Kugera kure kw’aya makipe mu mikino nyafurika byagira ingaruka ku mipangire ya Shampiyona, haba mu masaha, iminsi cyangwa uko imikino izakurikirana.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yahishuye icyatumye isinyisha Ssekiganda muri Mutarama 2025, ikamwerekana muri Kamena

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO