in

APR FC na Rayon Sports ntabwo zigikiniye mu karere ka Huye

Ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC, ku munsi w’ejo hashize nibwo byatangajwe ko imikino nyafurika zagombaga gukina ishobora kuzabera kuri Sitade ya Huye nyuma yaho CAF itangaje amasitade yemerewe gukinirwaho iyi mikino.

Abantu benshi nyuma yo kumva ibi ubona ko byabagoye cyane kubera ko bari bishyizemo ko uyu mukino uzabera i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium. Gusa amakuru ahari avuga ko uyu mukino ntagihindutse ushobora kuzabera kuri iyi Sitade y’umujyi wa Kigali.

Ibi bitangazwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko nubwo CAF yatangaje amasitade yemerewe gukinirwaho iyi mikino ariko ngo bari barasabye CAF ko yabemerera iyi mikino ikazabera kuri KIGALI Pelé Stadium ahubwo zabasha kugera mu Amatsinda zikazabona kujya i Huye, Kandi ngo birashoboka cyane.

Iyi mikino aya makipe agiye gukina izatangira tariki 15 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports izacakirana na Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya naho ikipe ya APR FC izakina tariki ya 16 Nzeri 2023.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Abakobwa b’i Nyarugenge bagataye mu gutwi gusa bamwe bashobora gutsindwa”: Chris Eazy yeruye atangaza ikintu kimukurura cyane ku mukobwa cyatuma urukundo rwe nawe ruba akaramata

Umwana ari gukura abona iruhande amacupa y’inzoga z’ubwoko bwose! Umushabitsikazi Alliah Cool yatunguranye ubwo yashiraga hanze ifoto ateruye umwana ari kwirebera ahateretse ibisindisha gusa -IFOTO