in

APR FC kugeza ubu iri mu gihirahiro kugeza aho umutoza wayo yabuze igisubizo yafatira ikibazo cyiri muri iyi kipe

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzwemo na Gasogi United 1-0 ku Cyumweru gishize, Thierry Froger yagaragaje impungenge z’uko adafite ikipe ye yose yuzuye.

Abajijwe igihe Nshimirimana Ismail Pitchou uri mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bukine na Cameroun uyu munsi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika azagarukira, yavuze ko atabizi ndetse uretse na we, nta n’undi azi igihe azazira.

Ati “Mwabaza ubuyobozi, njye ntabwo mbizi. Abagiye bose ntabwo nzi igihe bazazira, simbizi. Icyo nzi ni uko Ismail (Pitchou) azakina tariki ya 12 (uyu munsi) ariko sinzi igihe azagarukira.”

APR FC yari yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu aho umunyezamu Pavelh Ndzila yari yagiye mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville, Taddeo Lwanga mu ikipe y’igihugu ya Uganda (bose amakipe yabo yamaze gukina), na Nshimirimana Ismail mu Burundi aho ikipe yabo iri bukine uyu munsi.

Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imana yabasimbukije urupfu! Ibyamamare byo mu Rwanda byahawe uburozi Imana ikinga akaboko

NESA yatangaje uko kurekarama bigomba gukorwa nuko guhindurira umwana ikigo bigomba gukorwa