in

APR FC ititaye ku kuba Darko Nović yarayihesheje Igikombe cy’Amahoro, yamusezereye hasigaye imikino itatu ngo Shampiyona irangire

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo umwaka w’imikino wa 2024/2025 urangire. Uyu mutoza w’Umunya-Serbia yari amaze amezi 11 ayoboye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, aho yayihesheje ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro n’icy’Intwari ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024.

Nubwo APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, irushwa inota rimwe gusa na Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwatandukanye na Nović n’itsinda rye ku bwumvikane. Impamvu nyamukuru y’itandukana rye bivugwa ko ari imikinire ye itanyuze abafana b’iyi kipe.

Umutoza Mugisha Ndoli usanzwe atoza Intare FC, ari kumwe na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza mu bakiri bato, ni bo bahawe inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo.

Mu itangazo ryasohowe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yashimiye aba batoza ku musaruro bagejeje ku ikipe ndetse abifuriza amahirwe masa mu rugendo rubategereje. Darko Nović wari ufite amasezerano kugeza mu 2027, yemeye gutandukana n’ikipe nyuma yo kwemererwa kwishyurwa amezi atandatu ya nyuma.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bayern Munich na FC Barcelona Ziri Kurwanira Umukinnyi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO