in

APR FC ishobora guhanwa bikomeye kubera Adil Mohamed

Umutoza Adil Mohamed utoza APR FC urimo gusuzugurwa cyane muri iyi kipe ashobora kurega APR FC mu gihe ya kirukanwa bitemewe n’amategeko.

Ku munsi wo kuwa gatandatu ubuyobozi bwa APR FC bwakoresheje inama abakinnyi bose ndetse n’abamwe mu batoza bagomba gusigarana iyi kipe babamenyesha ko umutoza Adil Mohamed yahagaritswe ukwezi ndetse na Manishimwe Djabel wari Kapiteni w’iyi kipe.

Iyi nama yabaye umuyobozi wa APR FC iyobowe na Lt Gen Mubarakh Muganga, aza kuganiriza abakinnyi ababwirako batakihanganira imyitwarire nk’iy’umukinnyi nka Djabel Manishimwe ariyo mpamvu yahanwe, kandi abwira umutoza urasigarana iyi kipe Ben Moussa ko bagomba kwitwara neza ku mukino bafitanye na Police FC uyu munsi.

Nubwo ubu buyobozi bwahannye uyu mukinnyi ndetse na Adil Mohamed, ntabwo barabona ibaruwa ibamenyesha ko bahagaritswe batemerewe kugira icyo bakora muri APR FC kandi ni ikintu kigomba gukorwa uko byagenda kose.

Uko kudahabwa iyo baruwa umutoza Adil Mohamed yaje kwitabira imyitozo y’iyi kipe kuwa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, yangirwa kwinjira ku kibuga k’imyitozo Ishyorongi arongera aritahira ariko uyu mugabo nkuko bisanzwe ntabwo yishimiye ikintu abashinzwe umutekano bamukoreye.

Nkuko Atari yahawe ibaruwa imuhagarika koko, yaje kongera kugaruka ku myitozo y’iyi kipe yakozwe ku cyumweru ejo hashize ariko ntabwo Adil Mohamed yangirwa kwinjira anasohorwa shishitabona ariko yaje yiteguye gufata amashusho yuko arasohorwa nabi kuri iki kibuga.

Nyuma y’ibi byose, amakuru URUKIKO yamenye ni uko uyu mutoza arimo gukomeza gukusanya ibimenyetso yazifashisha mu gihe ikipe ya APR FC yaba imwirukanye bitemewe n’amategeko akaba yayakoresha arega bagafatira iyi kipe ibihano bikomeye cyane.

Aya mashusho Adil Mohamed Erradi yafashe yahise ayohereza umunyamatetegeko we uba mu gihugu cya Marocco kugirango akomeze yige kuri iki kibazo mu gihe byaba ngombwa ko uyu mutoza yirukanwa nkuko barimo kubitekereza.

Ibi byose byaje kubera ikibazo gikomeye Manishimwe Djabel yagiranye n’uyu mutoza wa APR FC bikanabaviramo guterana amagambo mu buryo bukomeye ari nabyo byatumye muri iyi kipe hazamo umwuka mubi.

Ese ibi bibazo by’iyi kipe bishobora gutuma umusaruro uba mucye?

Nyuma yo guhanwa kwa Adil Mohamed bishobora gutuma umusaruro w’iyi kipe uba mubi kuko byasubijwe abakinnyi inyuma mu buryo bugaragara bitewe nibyo abakinnyi bakomeza batangaza mu biganiro bagenda batanga ariko nibishyirwe hanze.

Iyi kipe ibi byose birimo kuba mu gihe barimo kwitegura umukino wa Shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa mbere n’ikipe ya Police FC yo iri mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo gutsinda Bugesera FC bishobora no gutuma itsinda uyu mukino ifatiranye ibi bibazo APR FC irimo.

Uyu mukino uteganyijwe uyu munsi ku isaha ya saa cyenda z’amanwa urabera kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, wari umukino utarabereye ku gihe bitewe nuko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions league nyafurika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chriss Eazy uyoboye abahanzi beza b’umwaka Inana ye nayo iyoboye indirimbo z’umwaka ihigitse izo bihanganye mu bihembo bya radiyo Kiss FM

Videwo:dore ibitangaza umunyamakuru wa Radio10 yakoze Arsenal imaze gutsinda