Imanishimwe Emmanuel ari ku rutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izifashisha mu mwaka mushya wa shampiyona mu gihe Umurundi Ngando Omar na we ari mu bakinnyi iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yatanze muri Ferwafa
APR FC na Mukura VS ni yo makipe yonyine yatinze gutanga urutonde rw’abakinnyi, aho umuvugizi wa Ferwafa yari yadutangarije ko ayo makipe yombi yatinze gutanga urutonde “kubera impamvu zumvikanaâ€.
Mu bakinnyi iyi kipe yatanze kuri uyu wa mbere, ntabwo hagaragaraho Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul berekeje muri Rayon Sports gusa Imanishimwe Emmanuel iyi kipe yakuye muri Aspor agaragara mu bakinnyi 29 bazaba bahagarara ku gikombe batwaye.
Imanishimwe Emmanuel, anagaragara ku rutonde ikipe ya Rayon Sports yagejeje muri Ferwafa mu minsi yashize, aho iyi nzu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yatangiye kwiga ku kibazo cye na mbere yuko APR FC itanga urutonde izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona. Mussa Hakizimana, yari yatangaje ko  mu mpera z’icyumweru gishize ko ibibazo bya Imanishimwe bizaba byakemutse mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.
Uyu yari yagize ati “Hari akanama ka komisiyo ishinzwe amarushanwa, ni ko kari kwiga ibibazo by’abo bakinnyi. Turizera ko ibibazo byabo bizaba byakemutse mbere mu ntangiriro z’icyumweru gitahaâ€.
“Icyo tureba ni amasezerano basinye n’uburyo bayasinyemo. Biranashoboka ko nidusanga bafite amakosa tuzabahanaâ€.
Uretse Imanishimwe Emmanuel, ikipe ya APR FC yatanze ku rutonde Ngando Omar, myugariro iyi kipe yakuye muri Atletico yo mu Burundi. APR FC ubusanzwe izwiho gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yemeje ko Ngando azayikinira umwaka utaha wa shampiyona nubwo ari Umurundi udashobora gukinira Amavubi.
Bitandukanye na mukuru we Ally Niyonzima, Omar Ngando we yakiniye ikipe y’igihugu Intamba ku Rugamba mu byiciro bitandukanye haba mu makipe mato n’amakuru. Uyu, yari mu bakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 banganyije n’u Rwanda i Kigali 0-0 mu gihe yari no mu bakinyi 18 batsinzwe na Senegal 2-0 mu kwa Gatandatu k’uyu mwaka.
Binyuze ku munyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade, aba bari bavuze ko kuba bafite ishuri rya ruhago ari kimwe mu byerekana ko nta gahunda bafite yo kongera kuzana abakinnyi b’abanyamahanga nkuko byari bimeze mbere y’imyaka ya 2012.
Nyuma y’amezi atatu gusa, iki cyemezo bakaba bakivuguruje basinyisha umukinnyi ufite ababyeyi b’Abakongomani ndetse wanakiniye igihugu cy’u Burundi.