in

APR FC ikomeje kwishimira kuba iri ku mwanya wa mbere irarye iri mpenge ntabwo biraza kuyorohera muri iyi minsi

Ikipe ya APR FC yiyemeje gutwara ibikombe byose muri uyu mwaka ntabwo biraza kuyorohera kubera ikipe ya Kiyovu Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports imaze igihe ikomanga cyane ku gikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro guhera mu mwaka ushize, yongeye gukora igikorwa cyerekana ko ishaka guhangana cyane kurusha ikipe ya Rayon Sports.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru turimo abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports bahawe amafaranga bari ibarimwo ndetse ubuyobozi bunahereza agahimbazamusyi Kangana n’ibihumbi birenga 100 abakinnyi ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bumenyesha abakinnyi ko bagomba gukora ibisabwa byose bagatwara igikombe kubera ko byose byateguwe bakeneye.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza ubu bwamaze gutegura Bije(Budget) bazakenera guhera ubu kugeza Shampiyona irangiye ndetse no mu gihe bazaba bakina igikombe cy’amahoro. Ibi bivuze ko abakinnyi b’iyi kipe ngo ntamushahara bazabura ndetse n’agahimbazamusyi igihe bazaba batsinze.

Ikipe ya Kiyovu Sports yerekeje mu karere ka Rusizi aho yagiye gukina n’ikipe ya Espoir FC, ikipe nayo yabatsinze mu mwaka ushize igatuma ikipe ya APR FC itwara igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mike nanone
Mike nanone
1 year ago

Babanze bikure irusizi bagabanye urusaku .
Uduhumbi 100 bakirirwa basakuza

Igitangaza k’Imana! Umugore yabyaye impanga z’abana 5 nyuma y’imyaka 8 yarabuze urubyaro gusa umugabo we akibimenya, yahise akora igikorwa cya mbere cy’ububwa

Rocky yavuze agashya kari muri filime ye atangaza umuntu w’ingenzi agomba kongeramo vuba