in

“APR FC ikeneye umutoza ukomeye” Umunyamakuru w’imikino ukomeye yifatiye kugakanu Adil Mohamed

Umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye hano mu Rwanda Mucyo Antha yatangaje ko APR FC ikeneye umutoza ukomeye kandi wageze mu matsinda.

Adil Mohamed uheruka kongera amasezerano muri APR FC agahabwa intego yo kugeza iyi kipe mu matsinda, gusa iyi ntego ntiyagezweho nyuma yo kuviramo mu ijonjora ry’ibanze ikuwemo na US Monastir.

Uko ikipe ya APR FC yitwaye muri iyi mikino ibiri yakinnye bikomeje gushyirwa cyane ku mutoza Adil Mohamed nyuma yo gukina umukino wo kwishyura  yugarira cyane Kandi yarafite amahirwe yo gukomeza nyuma yo kuba yaratsinze igitego 1 hano mu Rwanda.

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, Mucyo Antha, nyuma yo kutishimira imyitwraire y’uyu mutoza yahaye ubutumwa bukomeye abayobozi ba APR FC buvugako bakwiye gushaka umutoza wigeze kugera mu matsinda ukomeye.

Yagize Ati ” Ubuyobozi bwa APR FC bikwiye gushaka umutoza ukomeye wageze mu matsinda kuko niwe wagira ikintu afasha iyi kipe.”

Yakomeje avuga ko mu myaka Adil Mohamed amaze hano mu Rwanda ntamukinnyi arabona yazamuriye urwego ahubwo ni ba Byiringiro Lague babonaga bari hejuru none bakaba bagenda basubira inyuma uko bwije nuko bukeye.

Ibi uyu munyamakuru yatangaje byatsindagiwe cyane na Kazungu Clever ndetse na Claude Hitimana Bose bakora kuri iyi Radio mu kiganiro urukiko rw’imikino.

APR FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino bitagenyijwe ko iragaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa kabiri izaba yahageze ikaza gutegura imikino ya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igitangaza; Kourtney Kardashian w’imyaka 43 yaciye amarenga ko ashobora kuba atwite (Amafoto)

Abakinnyi ba US Monastir banenze umutoza wa APR FC bahishura ikosa yakoze ritababarirwa