in

Abakinnyi ba US Monastir banenze umutoza wa APR FC bahishura ikosa yakoze ritababarirwa

Abakinnyi b’ikipe ya US Monastir batangaje ko umutoza Mohammed Adil Erradi yakoze ikosa ryo kurundamo ba myugariro benshi mu mukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi.

Ejo ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, nibwo US Monastir yanyagiye APR FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, mu gihe ubanza wari warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0.

Nyuma y’umukino w’ejo abakinnyi ba US Monastir bavuze ko umutoza Adil Erradi yaje mu mukino afite iturufu yo kugarira cyane, ibi akaba ari byo byaboroheye bigatuma babona ibitego mu buryo bworoshye kuko bari bazi ko ikipe itari buze kubasatira.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire umunyamakuru Niyibizi Aime wajyanye na US Monastir yatangaje ko abakinnyi ba US Monastir bemeje ko Adil ari we wivangiye ajya kurundamo abakinnyi benshi bugarira.

Mu bakinnyi 11 umutoza Mohammed Adil Erradi yari yabanjemo bose bari bafite inshingano yo kugarira izamu uretse rutahizamu Mugunga Yves na Nshuti Innocent.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“APR FC ikeneye umutoza ukomeye” Umunyamakuru w’imikino ukomeye yifatiye kugakanu Adil Mohamed

Imfura y’umuntu; Clapton Kibonke yerekanye umwana we mukuru (Amafoto)