in

APR FC ifunze abari abakozi bayo barimo na Mupenzi Eto wari warayogoje amakipe hanze y’ikibuga

APR FC ifunze abari abakozi bayo barimo na Mupenzi Eto wari warayogoje amakipe hanze y’ikibuga.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko abakozi bayo batatu bafunzwe kimwe mu byo bakurikiranyweho ari amarozi.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari butaravuga ikintu aba bantu bafungiwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

Ati “Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

Mu kiganiro cya “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yaburiye abantu bakoresha amarozi aho kwitoza bihagije ngo batsinde.

Icyo gihe yagize ati “Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”

Yakomeje asaba abayobozi ba Siporo kubikosora mu maguru mashya atarabizamo ariko na none asezeranya Abanyarwanda ko na Siporo agiye kuyishakira umwanya.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yaruhiye ubusa! Ikipe ya Rayon Sports yageze muri Libya umukino uhita usubikwa

RIB yatanze amakuru yose y’ibyavuye mu iperereza ku kirego cya Kazungu Denis ndetse n’ibyo Kazungu yiyemereye ubwe abantu batakekaga ko yabikora wenyine