in

APR FC ibintu igiye kubishyira ku rundi rwego nyuma yo gukora ikintu cyerekana ko izaba yiteguye Rayon Sports muri wikendi

APR FC ibintu igiye kubishyira ku rundi rwego nyuma yo gukora ikintu cyerekana ko izaba yiteguye Rayon Sports muri wikendi

Ikipe ya APR FC igiye gukora igikorwa gikomeye kugirango izagere muri wikendi yiteguye neza Rayon Sports mu mukino wa Super Cup.

Kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irahura n’ikipe ya Rayon Sports mu gikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda Super Cup gihuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’amahoro.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya APR FC kugirango izagere kuwa gatandatu yiteguye neza uyu mukino ubuyobozi bwateguye ko abakinnyi n’abatoza bose baratangira umwiherero kuri uyu wa kabiri baba ahantu hamwe.

Uyu mukino wakaniwe n’amakipe yombi, cyane cyane abatoza b’aya makipe. Umutoza w’ikipe ya APR FC mu mikino ya gishuti yose yakinaga ikiganiro yahaga itangazamakuru yagarukaga kuri Super Cup ndetse n’umutoza wa Rayon Sports ubona ko ashaka gutsinda uyu mukino kugirango yemeze abakunzi b’iyi kipe dore ko atarabona intsinzi kuva yaza.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ikinyusi cya Papi nicyo kinyemeje’ Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yarwaje bamwe imbavu kubera inkweto yatashye ubukwe Yambaye, ni mu gihe abandi bari bambaye congo [IFOTO]

“Ese ubwo iyo ubyina wambaye wari kuba iki?” Umuhanzikazi wa hano mu Rwanda bamwe mu bafana be batangiye kumwikoma kubera amashusho ye akomeza gushyira hanze abyina yabereje(nta kenda yambaye hejuru)-VIDEWO https://wp.me/p7ovfz-11vk