in

APR FC ibintu ibishyize ku rundi rwego! APR FC igiye kwitegurira Shampiyona mu gihugu kimwe na Yanga Africans yo muri Tanzania

APR FC ibintu ibishyize ku rundi rwego! APR FC igiye kwitegurira Shampiyona mu gihugu kimwe na Yanga Africans yo muri Tanzania

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwateguye ko abakinnyi n’abatoza biyi kipe bagiye kujya mu Barabu kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino.

Kuwa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023, nibwo byari biteganyijwe ko ikipe ya APR FC izatangira imyitozo, ariko habayeho ikibazo gituma iyi myitozo idatangirira ku gihe. Biteganyijwe ko mu minsi micye iri imbere ari bwo iyi kipe iratangira.

Amakuru YEGOB twamenye kandi yizewe ni uko APR FC irakorera imyitozo iminsi micye hano mu Rwanda igahita yerekeza hanze y’u Rwanda gukomeza gukorerayo imyiteguro ya sezo 2023/2024 igiye kuza. Amakuru avuga ko ubuyobozi burimo uteganya mu gihugu cya Tunisia cyangwa Marocco ariko amahirwe menshi arayerekeza muri Marocco.

Abakinnyi bamaze kumenyekana b’abanyampahanga barimoTaddeo Lwanga, Danny, Apam Assongwe, Pitchou ndetse n’abandi batandukanye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uko Companyi ya Uganda Airlines ikomeje gusarura agatubutse bivuye mu gutwara imirambo iyinjiza mu gihugu 

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore akurikiranweho gusambanya abakinnyi yatozaga