in

APR FC bidasubirwaho yamanuye myugariro ukomeye cyane ashobora kuba ari nawe wa nyuma iyi kipe isinyishije w’umunyamahanga

APR FC bidasubirwaho yamanuye myugariro ukomeye cyane ashobora kuba ari nawe wa nyuma iyi kipe isinyishije w’umunyamahanga

Myugariro ukomeye cyane w’ikipe y’igihugu ya Cameroon, yamaze kwemerera ikipe ya APR FC kuza kuyikinira hano muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu nibwo twamenye amakuru dukesha Fine FM avuga ko myugariro Salomon Banga Bidjeme ategerejwe hano mu Rwanda muri iyi wikendi aje gusinya amasezerano muri Nyamukandagira.

Salomon Banga Bidjeme yakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abakina imbere mu gihugu ndetse ari na Kapiteni. Yakiniye izindi kipe zirimo Al-Hilal, Difa El Jadida, Coton Sports FC, Colombe Sport, vuba araba ari umukinnyi wa APR FC.

Biravugwa ko uyu mukinnyi araba ari umukinnyi wa nyuma w’umunyamahanga ikipe ya APR FC isinyishije nyuma y’abandi benshi yatangaje kumugaragaro.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ben Moussa niwe urimo gutuma APR FC idatangaza umutoza mushya uzayigeza kure mu mikino nyafurika

Umukinnyi APR FC wasoje Shampiyona afite uburwayi budasanzwe ku mukinnyi ubu arimo kwizeza abakunzi kuzabaha ibyishimo bikomeye