in

APR BBC yongeye guha gasopo Patriots BBC

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka wa BetPawa Playoffs 2024, bityo ihita iyobora imikino 2-1 mu rugendo rw’iki gikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri basketball.

 

Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino wari utegerejwe cyane, dore ko amakipe yombi yagiye ahatana bikomeye, buri imwe ishaka kwegukana umwanya mwiza wo kuba hafi yo kwegukana igikombe.

 

Agace ka mbere katangiranye ishyaka, APR BBC ikarangiza ikayoboye n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC. Nyuma yo kwinjira mu gace ka kabiri, Patriots BBC nayo yihagazeho itsinda amanota 13 kuri 9 ya APR BBC. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC irushwa amanota abiri kuko APR BBC yari ifite amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

 

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yinjiye ishaka uko yayobora umukino, ikomeza gukinana ubushake bwinshi, ariko APR BBC nayo ntiyari yoroshye. Ubwo haburaga umunota umwe ngo agace ka gatatu karangire, Cadeau de Dieu wa Patriots BBC yatsinze amanota abiri yatumye Patriots BBC irusha inota rimwe, 47-46. agace ka gatatu karangiye Patriots BBC itsinze amanota 20 kuri 17 ya APR BBC, bityo Patriots BBC ikomeza kuyobora n’amanota 49 kuri 48.

 

Agace ka kane ari nako ka nyuma ni ko kahaye APR BBC amahirwe yo kwegukana uyu mukino, kuko Patriots BBC yaratangiye ihuzagurika inanirwa gukomezanya imbaraga yari ifite mu gace ka gatatu, itsinda amanota 4 gusa mu gihe APR BBC yo yatsinze amanota 19, bityo umukino urangira APR BBC iyoboye n’amanota 67-53.

 

Uyu mukino watumye APR BBC ifata umwanya mwiza wo kuyobora Playoffs n’imikino ibiri ku umwe wa Patriots BBC, byanayihaye amahirwe menshi yo kuba ishobora kwegukana igikombe mu gihe yaba itsinze umukino wa kane utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

Amafoto yaranze umukino 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yaba iguye ahashashe! Uwayezu Jean Fidèle yaba abonye umusimbura mwiza

Muhire Kevin yageneye ubutumwa bukomeye Gasogi na KNC: “Tuzabereka ko turi Abagabo babo mu Kibuga”