in

APR BBC yihimuye kuri Patriots BBC mu mukino wa kabiri wa kamarampaka

Ku wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, APR BBC yihimuye kuri Patriots BBC itsinda umukino wa kabiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball. Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere, abasore ba APR BBC bari bafite intego imwe rukumbi – gutsinda uyu mukino bakishyura, bityo bakagira icyizere cyo kugumana amahirwe angana yo kwegukana igikombe.

APR BBC yatangiranye imbaraga zidasanzwe, yashakaga gukuraho ubusatirizi bwa Patriots BBC bwari bwigaragaje mu mukino ubanza. Abakinnyi bari bagaragaje ubushake bukomeye mu gutsinda harimo Isaiah Jaleel Miller, Chris Ruta, Wilam Robeyns na Nshobozwa Wilson. Ku rundi ruhande, Patriots BBC nayo yari yifashishije abakinnyi bakomeye barimo Nyamwasa Bruno, Perry William Kiah, Prince Ibeh.

Mu gace ka mbere, APR BBC yatangiye ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota menshi, irusha Patriots BBC byoroshye cyane. Nshobozwa Wilson na bagenzi be bigaragaje cyane mu gutsinda amanota atatu (3-pointers), bituma agace ka mbere karangira APR BBC ifite amanota 30 kuri 18 ya Patriots BBC.

Agace ka kabiri nako nti  kahiriye Patriots BBC, kuko APR BBC yakomeje gukomeza igitutu. Abasore ba APR BBC bakoreshaga uburyo bwihuse bwo gutera amanota no kugumana umupira neza, bituma barushaho kwagura ikinyuranyo. APR BBC yatsinze agace ka kabiri n’amanota 27 kuri 17, bituma igice cya mbere kirangira APR BBC ifite amanota 57 kuri 35 ya Patriots BBC.

Patriots BBC yagarutse mu gace ka gatatu ishyize imbaraga mu mukino, igaragaza guhangana gukomeye. Abakinnyi bayo bitanze uko bashoboye, bituma batsinda agace ka gatatu n’amanota 27 kuri 17 ya APR BBC. Nubwo Patriots BBC yatsinze aka gace, APR BBC yari ikiri imbere n’amanota 74 kuri 62.

Agace ka kane kari gasigaye kakomeje kuba ko guhangana ku mpande zombi, aho Patriots BBC yagarutse mu mukino bishyigikiwe cyane n’imbaraga z’abakinnyi nka William Perry. Nyuma y’iminota itanu APR BBC yari ikiri imbere n’amanota 80 kuri 71, ariko Patriots BBC ikomeza gusatira by’ako kanya, bigera aho amakipe anganya amanota 86 kuri 86, nuko habaho kongera agace ka kamarampaka.

Mu gace ka kamarampaka, APR BBC yagarutse ishyize imbere intego yo gutsinda uyu mukino ngo biyongerere amahirwe yo gutwara igikombe. Patriots BBC yagerageje guhangana, ariko ku musozo w’uyu mukino, APR BBC yaje gutsinda, bituma amakipe yombi anganya imikino umwe kuri umwe kuko APR BBC yasoje itsinze Patriots BBC [102-93].

Nyuma y’uyu mukino, birasobanutse ko hakiri urugamba rukomeye hagati y’aya makipe. Umukino wa gatatu uteganyijwe ku Cyumweru uzabera muri BK Arena , aho hazaba hagaragara ikipe izaba igaragara ko ifite amahirwe yo kwegukana igikombe muri iyi mikino ya kamarampaka.

Ni umukino abantu benshi biteze kuzarebana amatsiko menshi, hibazwa niba APR BBC izakomeza gutsinda cyangwa se Patriots BBC izisubiza icyubahiro cyayo yari yagize Ku mukino wa mbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo nyuma yo gusoza inshingano mu makipe y’Ibihugu

Meddie Kagere yahishuriye abakinnyi b’ikipe ya APR FC ibanga bagomba gukoresha ku girango bikure mu menyo ya Pyramids FC