in

APR BBC yegukanye intsinzi y’umukino wa gatanu itsinze Patriots BBC amanota 80-78

Ikipe ya APR BBC yongeye kwigaragaza mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball itsinda Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa gatanu ukomeye wabereye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2024, saa tatu z’ijoro.

APR BBC yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko kubera imikino y’uyu munsi yakinirwaga n’abakinnyi bayo barimo Wamukota Bush. Uyu mukinnyi yakoze akazi gakomeye mu gace ka mbere, gusa Patriots BBC, ifashijwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, yaje gusubirana umukino, isoza aka gace iyoboye n’amanota 24-21.

Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota kinini, itsinda aka gace ku buryo bukomeye. Perry William Kiah na Branch Stephaun, nibo bagaragaje ubuhanga muri aka gace, basiga APR BBC amanota 30-17, bikomeza gushyira Patriots BBC imbere n’amanota 54-38.

APR BBC, idacika intege, yagarutse mu gace ka gatatu ikina mu buryo butandukanye, yifashisha cyane Diarra Aliou Fadiala, itsinda amanota 20-8, ishyira Patriots BBC ku gitutu gikomeye. Gusa n’ubwo APR BBC yari igabanyije ikinyuranyo, Patriots yakomeje kugumya kuza imbere n’amanota 62-58.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yarushijeho guhangana bikomeye, aho APR BBC yagiye iyobora umukino mu minota yanyuma. Nshobozwabyosenumukiza Wilson na Diarra Aliou Fadiala bakoze ibishoboka byose bafasha APR BBC gutsinda mu masegonda ya nyuma, umukino urangira APR BBC iyoboye n’amanota 80-78.

Iyi ntsinzi ishimangira ko APR BBC iri mu mwanya mwiza wo kwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko imaze gutsinda imikino itatu muri iyi mikino ya kamarampaka, mu gihe Patriots BBC imaze gutsinda imikino ibiri. Mu gihe APR BBC yatsinda umukino wa gatandatu utegerejwe ku Cyumweru, izahita yegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup