in

Patriots na APR BBC zateye intambwe ikomeye mu mikino ya Kamarampaka 2024!

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, i Remera muri Petit Stade habereye imikino y’umunsi wa kabiri wa Kamarampaka (betPawa playoffs 2024). Umukino wambere wari hagati ya Patriots BBC na Kepler BBC.

 

Mu mukino wihariye, Patriots BBC yagaragaje imbaraga nyinshi, iyobora umukino kuva ku ntangiriro. Ku gace ka mbere, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 31-14, afashijwemo n’abakinnyi bayo nka PERRY William na Hagumintwari Steven. Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakomeje gukaza umurego, itsinda amanota 27, mu gihe Kepler BBC yatsinze 14 gusa, bituma Patriots BBC yajya kuruhuka iyoboye n’amanota 58-28.

 

Nubwo Kepler BBC yagize imbaraga muri gace ka gatatu, yakomeje gusubira inyuma, itsindwa amanota 29-19, bituma umukino urangira Patriots BBC itsinze 87-47. Mu gace ka kane, Kepler BBC yagerageje kwihagararaho, ariko ntiyabasha guhangana na Patriots BBC, itsindwa amanota 20-21 muri ako gace. Muri rusange, Patriots BBC yatsinze umukino 107-68, aho umukinnyi w’irushanwa watsinze amanota menshi yari PERRY William, wakoreye Patriots BBC amanota 22.

 

Patriots BBC ubu ifite intsinzi ebyiri muri iyi mikino ya Kamarampaka, nyuma yo gutsinda Kepler BBC ku munsi wa mbere amanota 83-71. Ibi bivuze ko Patriots BBC isigaje gutsinda umukino umwe gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

 

Mu gihe cya saa Moya n’iminota 30, APR BBC yakiriye REG BBC mu mukino wose utoroshye. APR BBC yatangiye neza, iyoboye mu gace ka mbere n’amanota 11-10. Mu gace ka kabiri, REG BBC yaje guca akanyabugabo, itsinda amanota 20-17, bikayishyira imbere n’amanota 31-27.

 

REG BBC yaje gukomeza gukaza umurego mu gace ka gatatu, itsinda amanota 15-14, ikomeza kuyobora umukino n’amanota 45-42. Ariko mu gace ka kane, APR BBC yashoboye kwihagararaho, itsinda amanota 23-15, ikaba yatsinze umukino 65-60. Uyu ni umukino wa kabiri APR BBC itsinze nyuma yo gutsinda REG BBC ku munsi wa mbere amanota 92-91.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yahise yihutanwa kwa muganga! Amakuru atari meza ku munyezamu wa Musanze FC wagize ikibazo gikomeye cyane

FERWAFA yongereye umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda