Uruganda rwa Apple rwaciwe miliyoni 19 z’amadolari kubera kugurisha telefoni zo mu bwoko bwa iPhones muri Brésil zidafite ‘chargeur’ zifasha mu kongeramo umuriro dore ko nacyo ari ikiranga ko phone ari nzima koko.
Nubwo Apple yatsimbaraye ikemeza ko kohereza telefoni zitari kumwe na Chargeur bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, urukiko rwo muri Brésil rusanga atari ko bimeze ahubwo uru ruganda rwari rugamije guhatira abakiriya kugura ‘chargeur’, zari zarajyanywe mbere muri iki gihugu.
Si ubwa mbere Apple ihawe ibihano n’ubutabera muri Brésil kubera kugurisha telefoni zitari kumwe na Chargeur zazo. Muri Werurwe umwaka ushize yaciwe miliyoni ebyiri z’amadolari kuko telefoni za iPhone 12 zitari zizifite.
Muri Nzeri urukiko rwo muri Brazil rwategetse Apple guhagarika kugurisha iPhones muri iki gihugu kubera impamvu nk’iyi, ruyifatira ibihano by’amande angana na miliyoni 2.3 z’amadolari.