in

Apôtre Yongwe wakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, ntashaka guhama i Mageragere agororwa

Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo kumufunga by’agateganyo.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko Harelimana wari wahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yamaze kujurira mu rukiko rwisumbuye.

Ubushinjacyaha bwari bwareze Apôtre Yongwe mu rukiko rusaba ko yakurikiranwa afunzwe, nk’uburyo bwo gutuma icyaha acyekwaho gihagarara, kwirinda ko yatoroka cyangwa akabangamira iperereza.

Uyu mugabo ibyaha akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko yabikoze mu bihe bitandukanye aho yasabaga abantu gutanga amaturo ngo ibyifuzo bafite abisengera bisubizwe.

Buvuga ko yabeshyaga abantu ibyiza, akabatinyisha ikibi kugira ngo batange amafaranga.

Nubwo yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, yemeye ko mu bihe bitandukanye abantu bamuhaga amafaranga ngo abasengere nubwo we yayise “Insimburamubyizi”.

Yagaragarije Urukiko ko kuva yakwimikwa mu 2013, yatunzwe n’amaturo abayoboke be n’abamukurikira bamuhaga bityo ko adatewe isoni no kuvuga ko arya amaturo kuko yabikoze ashingiye ku myizerere ye.

Yabwiye Urukiko ko mu gihe iyo myizerere yaba inyuranye n’amategeko, yiteguye kuyihindura no kugira kugira inama abayobozi b’amadini n’amatorero bagahindura imikorere yo kwaka amaturo kuko bose babikora.

Ubusanzwe icyaha akurikiranyweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Apôtre Yongwe amaze iminsi 12 muri Gereza ya Nyarugenge ariko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 1 Ukwakira 2023.

Yamenyekanye cyane nk’umuvugabutumwa ubwo yayoboraga icyumba cy’amasengesho cyo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali imodoka zikomeje kwisukiranya! Imodoka nshya zicomekwe zigiye koroshya ingendo mu buryo bwa rusange ziri kwisuka i Nyarugenge

Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague barabura umukino umwe gusa ubundi bakandikwa mu bitabo by’amateka mu ikipe yabo i Burayi