in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Bidasubirwaho imashini ifasha abantu kwiyahura byihuse yemejwe.

Itegeko ryo mu gihugu cy’Ubusuwisi ryamaze kwemeza ko buri wese ashobora gukoresha imashini yakozwe ifasha abashaka kwiyahura byihuse.

Ingingo yo kwiyambura ku bushake imaze igihe igibwaho impaka mu bice bitandukanye by’isi .Usanga kwiyahura arikintu gifatwa nk’ikizira mu bihugu bitandukanye. Gusa ibi siko bikimeze mu gihugu cy’Ubusuwisi kuko kuri ubu ari inkuru nshya kubera ko bageze kure mu kwemeza itegeko ryemerera umuntu wese kwiyahura mu gihe yumva abishaka.Ibi babigezeho nyuma yuko bemeje ku mugaragaro itegeko ryemerera ikoreshwa ryimashini izajya ifasha abantu kwiyambura ubuzima batanyuze mu bubabare.

Izi mashini ni utuntu dukoze nk’isanduku isanzwe bashyinguramo ,iyi mashini kandi izajya ikoreshwa n’ushaka kwiyahura ndetse imikoreshereze yayo yose irimo imbere ku buryo ikoreshwa nuwiyemeje kwiyahura gusa.Iyi mashini yitwa “Sacro suicide pod” yakozwe na kompanyi yitwa Exit International. Abakoze iyi mashini nibo bashyigikiye ko izi mashini zitangira gukoreshwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Antonio Conte yemeje ko 13 muri Tothenham barwaye coronavirus

Inkuru ibabaje: Umunyeshuri yasebeye imbere ya Minisitiri (video)