in

NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Antoinette Niyongira yavuze ibanga ryihariye rya Miss Keza Joannah | Sandrine Isheja Butera n’abandi bakorana kuri KISS FM yabavuzeho (video)

Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera kuri Radio 102.3 KISS FM yavuze amagambo akomeye ku banyamakuru bagenzi be bakorana aribo Keza Joannah, Cyuzuzo ndetse na Sandrine Isheja Butera. Ni mu kiganiro Antoinette Niyongira yagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

Kuri Miss Keza Joannah, Antoinette Niyongira yavuze ko yishimiye kuba yarakoze ubukwe ashimangira ko Keza ari umugore mwiza. Yagize ati « Ohh narabyishimye cyane buriya abantu batamuzi bamubona ku mafoto gusa ni umugore mwiza w’umuhanga kandi ubishoboye niyo mpamvu ari kuri Kiss Fm urumva rero narabyishimiye ko agira n’urugo… ».

Kuri Cyuzuzo, Antoinette Niyongira yavuze ko anezerewe kubera ko yabonye fiancé. Yagize ati « Urumva nawe afite fiancé ni byiza harindi ntambwe yateye mu rukundo, aranezerewe no ku mafoto uba ubibona ko anezerewe uwo munezero rero w’inshuti yanjye niwo wanjye, nawe ndabyishimira ».

Antoinette Niyongira yanavuze kuri Sandrine Isheja Butera usanzwe ari na marraine we. Yagize ati « Ni marraine wanjye, ni inshuti yanjye, ni umukozi dukorana… ». Antoinette Niyongira kandi yanahishuye ko atangira gukora itangazamakuru yakoranye na Sandrine Isheja Butera mu kiganiro Isango Relax Time cyanyuraga kuri Radio Isango star.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Apr Fc yagabye igitero gitunguranye muri Rayon Sports ishakamo umukinnyi umaze iminsi yitwara neza

Mu Rwanda: Abanywi ba Mitsingi bariyahura nibabona iyi videwo