in

Antoine Griezmann ntabwo akiri umukinnyi wa FC Barcelona

Rutahizamu wakiniraga ikipe ya Fc Barcelona wo mu gihugu cy’Ubufaransa Antoine Griezmann ubu ntakibarizwa muri iyi kipe kuko yamaze kugurwa n’ikipe yahozemo.

Antoine Griezmann yaje muri Barcelona avuye mu ikipe ya Atlético Madrid gusa ntibyaje kugenda neza muri Barcelona kuko ibyo bari bamutegerejeho batabimubonyemo nyuma ikipe ya Fc Barcelona yarongeye imutiza muri Atlético Madrid yahozemo.

Ku munsi wejo tariki 10 Ukwakira nibwo hasohotse inkuru ivuga ko Griezmann yamaze gusinyira ikipe ya Atlético Madrid amasezerano azagera mu mwaka wa 2026 kuri miliyoni 40 z’amayero.

Uyu musore aje muri Atlético nyuma yigihe gito yari ayivuyemo agiye muri Fc Barcelona gusa ahise agaruka, uyu musore akinira ikipe y’igihugu y’Ubifaransa yanayifashije gutwara igikombe cy’isi giheruka cyabereye muri Russia mu mwaka wa 2018.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntago dukora urukundo ahubwo turasambana killaman aracitswe avuga ibye na nyambo

Mumusengere cyane, Ndimbati ashobora gusubira muri gereza