Umufaransa w’imyaka 33 , Anthony Loffredo wikase amatwi na z’imwe mu ntoki ze, amazuru ye akayagabanya , umunwa we wo hasi akawupfumura , ururimi rwe akarukatamo , yarangiza amenyo ye akayahindurira ibara ,n’umubiri we akawuzuzaho ibishushanyo (tattoos) ngo akunde abe ikivejuru cy’umukara nk’uko abyiyita ngo ubuzima bukomeje kumugora.
Inkuru ya New York Post ivuga ko ngo uyu musore kuva yakwihindura gutya abantu batamufata nk’umuntu usanzwe bahora bamucira urubanza kuburyo hari nabo ahura n’abo bakiruka ,yewe ngo nta resitora akijyamo ngo bamwemerere ko yaharira bahita bamwirukana, cyangwa bakamubwira ko yahagura ibiryo ariko ntabiharire.
Anthony avuga ko atazi neza impamvu abantu bamucira urubanza nyamara afite amaguru asanzwe ,ngo ntazi neza niba kwibagisha ari ibintu abantu bakagize ibikomeye .
Anthony yahoze ari umuntu usanzwe ,ari umuzungu ufite ibice bye byose by’umubiri gusa aza kubihindura ngo kugirango abe udasanzwe ahinduke inyamaswa yacitse ku isi yacu yitwa Alien (ikivejuru).