in

Ange Rita Kagaju agarukanye umuzingo w’indirimbo byuma y’imyaka itatu

Ange Rita Kagaju yongeye kugaruka mu muziki nyarwanda nyuma y’imyaka itatu adashyira hanze ibihangano bishya. Uyu muhanzikazi yashyize hanze umuzingo w’indirimbo 6, harimo iyo yakoranye na Kivumbi King bise Need Me . Album nshya ya Ange Rita yitezweho kwakirwa neza n’abakunzi be kubera ubutumwa bukora ku mitima bukubiye mu ndirimbo zayo.

Mu muzingo we mushya harimo indirimbo zirimo Time, To Love, Talk, Usiende, Munyana ndetse na Need Me yakoranye na Kivumbi King.

Ange Rita Kagaju ni umwe mu bahanzi b’abakobwa b’abahanga mu Rwanda, afite ijwi ryihariye rifite imbaraga zidasanzwe. N’ubwo yari amaze igihe atumvikana mu ruhando rwa muzika, yagarutse afite imbaraga nshya, intego ikaba ari ugushimisha abakunzi be bari bamukumbuye. Iyi album ye nshya iratanga icyizere cy’uko azakomeza gukura mu muziki, ndetse akomeza gutegura ibindi bihangano byinshi biri imbere.

Indirimbo yashyize hanze

Need Me yakoranye na Kivumbi King.

Iyi ni indirimbo yise Time

Indirimbo yise To Love

Indirimbo yise Usiende

Indirimbo yise Munyana

Indirimbo yise Talk

 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Police FC yihanangirije Kiyovu Sports ifite ibibazo uruhuri