in

André Onana yatutse bikomeye Umufana wa Rayon Sports kuri nyina

Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti “ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba.”

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati “mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo.”

Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi maze niko guhita amutuka igitutsi gikomeye.

Ati “Kizza Idrissa, G**** n’umuryango wa we, vayo ukine.”

Aha ni ho hahise hava guterana amagambo gukomeye hagati ya Onana wari warakaye n’uyu mufana.

Kizza yahise amusubiza ati “turakwishyura ngo ukine gicucu, kora akazi ka we cyangwa ubireke nyagus****”

Onana yahise agira ati “Kizza uranyishyura? Niba utabasha gukina ceceka kandi niba warakaye ngwino ukine kigoryi.”

Yunzemo ati “imitekerereze ya we igutegeka kwihisha inyuma ya telefoni utuvuga, genda ukine.”

Kizza yahise amubwira ko atari umunyamwuga rero natuze.

Ati “uri umukinnyi utari umunyamwuga, tuza ufite ubumuga bwo kutagenda tugomba kubimenya. ”

Onana yahise amusubiza ati “Kizza ntubone nacecetse ukavuga, ntuzi aho njya, naba inyamanywa inshuro 100 kukurenza, ibyo bishyire mu mutwe wawe, niba umupira w’amaguru woroshye ngwino ukine uzishyurwa, niba atari ibyo ceceka urebe.”

“Ngwino ukine kinyamwuga, vayo unyereke uburyo uri umukinnyi w’umunyamwuga. “

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Rayon Sports yazamuye amarangamutima y’abafana benshi b’iyi kipe nyuma yo gutuka undi mufana

Kanyombya na Vava Dore Imbogo umuriro watse, Vava yavuze ko atari isugi