Umuzamu ufatira ikipe y’igihugu ya Cameroon André Onana ukinira Inter Milan yahagaritse gukinira ikipe y’igihugu cye,nyuma yo kwirukanwa mu bakinnyi bari mu mwiherero bagombaga gukina umukino banganyijemo ibitego 3-3 na Serbia mu Gikombe cy’Isi, yasize bagenzi be muri Qatar arataha.
Onana w’imyaka 26 yakiniye igihugu cye cya Cameroon imikino 34 kuva muri Gicurasi 2016, bivugwa afashe iyu mwanzuro nyuma yo gushwana n’umutoza we Rigobert Song amaze gukina umukino umwe mu gikombe cy’isi wamuhuje n’Ubusuwisi.
Mu ibaruwa ndende Onana yanditse yagize ati “Nyuma y’amasaha menshi y’imyitozo, ingendo nyinshi no kwihangana kudasanzwe, ubu navuga ko nageze ku nzozi zanjye ariko buri nkuru yose, uko yaba ari nziza kose igira iherezo. Inkuru yanjye n’ikipe ya Cameroon yageze ku iherezo.
Abakinnyi baraza bakagenda,amazina araza ariko Cameroon iza imbere y’umuntu wese n’umukinnyi wese. Cameroon izabaho iteka kimwe n’urukundo rwanjye ku ikipe y’igihugu n’abafana badushyigikiye.
Ibyiyumvo byanjye ntibizahinduka.Umutima wa Cameroon muri njye uzahora utera kandi aho nzajya hose nzaharanira kuzamura ibendera rya Cameroon hejuru cyane.