in

Amwe mu magambo meza wakoresha uganira n’umukunzi wawe akaryoherwa.

Imitoma ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuruhura. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

Mugihe muganira, mubwire uti:

●Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

●Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

●Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe

● Urukundo rwawe rwarantwaye

● Nabaye nk’umusazi kubera wowe

●Sinshobora guhagarika kugutekerezaho

●Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

●Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

● Iyo turi kumwe numva ntekanye

●Namaze kuvumbura urukundo rw’ukuri muri wowe

●Nkunda kuganira nawe

●Nkunda uburyo unkunda

● Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye

●Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

●Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n’ibitekerezo byanjye byose

●Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda

●Sinshobora kukurutisha amafaranga n’izahabu

●Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

●Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka

Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

●Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi

● Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

●Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru.

• Kugukunda bindyohereza ubuzima

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ahantu ku isi hatangaje cyane||izuba rimara iminsi 70 ritararenga.

Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi atwite inda itavuka|abaganga bamubwiye amagambo akomeye.