in

Amezi abaye abiri: Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yabuze visa imusubiza mu gihugu akinamo

Mutsinzi Ange wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda yabuze visa imusubiza mu gihugu cya Portugal.

Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 Amavubi yatsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal tariki ya 2 Kamena, Ange yaje mbere y’abandi aho yari afite gahunda yo gutangira gushaka iyi visa hakiri kare kuko kuyibona bitoroshye.

Mutsinzi Ange yerekeje mu gihugu cya Mozambique gushakirayo visa dore ko i Kigali na Ambassade ya portugal ihari ntabwo bikomeza kugorana.

Uyu musore yakomeje kugorwa kugeza aho na CD Trofense, ikipe yasinyiye imyaka 2 muri 2021 itangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse n’imikino ya gicuti bakaba bayigerereye batari kumwe kuko Ange atarabona ibyangombwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umugore yateje intambara nyuma yo gufata umugabo we yikubanaho n’umukobwa muri sauna

Japheti yagaragaye yenda guhuza iminwa na Anita Pendo