in

Mu Rwanda: umugore yateje intambara nyuma yo gufata umugabo we yikubanaho n’umukobwa muri sauna

Umugore wari utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yatonganye n’umugabo we banatukanira mu ruhame mu buryo bukomeye banashaka kurwana nyuma yo kumusanga muri Sauna ari gukorerwa massage yitwa “ body to body” n’umwe mu bakobwa batanga iyo serivisi.

Uyu mugore yafatiye umugabo we mu cyuho ari gukorerwa iyi massage ya “body to body” mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022.

Bivugwa ko uyu mugore yari amaze iminsi atabanye neza n’umugabo we nyuma yo kumenya ko ajya afata umwanya akajya muri ‘Sauna massage’ ari kumwe n’abandi bagabo.

Ngo akimenya aya makuru yaje kubibaza umugabo we ndetse baranabipfa ariko amwizeza ko atazongera kujya muri Sauna massage ndetse ko nashaka kujya ajyayo azajya amubwira bakajyana cyane ko yavugaga ko nta kintu kibi ahakorera.

Bavuga ko ibintu byaje kuzamba nyuma y’aho undi mugabo w’inshuti y’umugabo w’uwo mugore abwiriye uwo mugore ko umugabo we adashobora kumara icyumweru atagiye muri sauna massage ndetse n’iyo yayigiyemo akorerwa iyitwa “body to body” aho we n’umukobwa uba uyimukorera baba bambaye ubusa bakubanaho imibiri.

Ubusanzwe “body to body” ni bumwe mu bwoko bwa massage, aho abakobwa bayikora baba bambaye ubusa bo n’abagabo bari kuyikorera bagakubanaho imibiri ku mibiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bakobwa batwitse mu irushanwa rya Miss Rwanda yavugishije abantu kuri instagram

Amezi abaye abiri: Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yabuze visa imusubiza mu gihugu akinamo