in

Amerika n’u Bwongereza baburiye abaturage babo bashukwa n’inkumi z’i Kampala zibajyana mu iserukiramuco rizwiho kuberamo ibikorwa by’ubusambanyi

Amerika n’u Bwongereza batanze umuburo ku banyagihugu babo, babashishikariza kwitwararika mu gihe baba bagiye mu iserukiramuco rya ‘Ngeye Ngeye’.

Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 09 Ugushyingo 2023, rikaba riri kubera muri Uganda.

Bavugaga ko mu gihugu cya Uganda hari imitwe myinshi y’iterabwoba ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse bakaba batanareba n’irihumye abanyamahanga.

Mu muburo batanze, bagiraga inama abaturage babo bashaka kuzitabira iri serukiramuco kwitwararika bakirinda ibintu bimwe na bimwe bishobora kubashora mu kugwa mu mutego w’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu.

Muri ibyo bagomba kwirinda, harimo kutajya mu mujyi wa Jinja, kwirinda kujya mu mashyamba yo muri iki gihugu mu gihe cyose baba babona nta mutekano uhagije bafite, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi nko mu rusengero, mu tubyiniriro, mu masoko, mu maduka n’ahandi.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Davido ari kubyinira k’urukoma nyuma yo kubona ikintu yari amaze imyaka irenga 11 ategereje

Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania