Uyu mukobwa amazina ye yitwa Claire Karekezi ariko bitewe n’ubumenyi afite yitwa Doctor Claire Karekezi.
Yavukiye i Butare muri 1982 bivuzeko ubu afite imyaka 41 ni bucura iwabo, afite abavandimwe be babiri.
Yakuriye i Kigali kuko ninaho yize pirimeri aza gukomereza segonderi muri lycée notre dame de citeaux yiga superiyeri muri Saint Andre.
Niyihe mpamvu Uyu mukobwa adasanzwe..!?
Amaze kwiga segonderi yize indi myaka 16 ya Kaminuza byajyanaga na stage. 2002-2018. 2002 nibwo yatangiye Kaminuza i Butare ahasoza 2008.
Akihavayo yize muri Kaminuza nyinshi ahantu hatandukanye muri America, canada, Sweden na Morocco asoza ibijyanye ni shuri muri 2018.
2018 yabaye umukobwa wa mbere mu Rwanda ufite ubushobozi bwo kubaga neza ubwonko, urutirigongo, no gukuraho amaraso ku bwonko mu gihe waba wakomeretse.
Icyo gihe u Rwanda rwari rufite abaganga 6 bonyine bazi kubaga ubwonko uyu munsi babaye umunani. Kandi uyu mwaka nibwo rwabonye undi mukobwa uzi kubaga ubwonko bivuzeko ari babiri mu gihugu hose.
Uyu Claire yagiye akora stage muri za Kaminuza zikomeye za bana ba bahanga nko muri Canada iyo University yamufashe yitwa Toronto Western hospital, ubundi iyo kaminuza ikoresha ibizamini iyo ugiye kujya gukora stage bagafata abana batarenze batanu bafite amanota meza muri Africa yose. Bivuze ko nawe yaje muri abo bana.
2019 kuva icyo gihe kugeza ubu akorera ku bitaro bya gisirikare i kanombe niwe ubaga abafite ibibazo ku bwonko, numugongo bose bagana ibyo bitaro, ubu uyu muganga amaze kubaga abantu barenga 500 bagasubira mu buzima busanzwe.
Kuri ubu muri 2023 ni umuyobozi w’urugaga rwa bagore b’abaganga ariko babaga ubwonko muri Africa hose.
Nubysanzwe ngo ni umuntu w’umuhanga kuko yize kuva pirimeri ahantu hose aba uwa mbere ninayo mpamvu yabashije kuba umuganga ubaga ubwonko kandi ni ibintu bisaba ubumenyi n’ubwitonzi.
Irindi somo yakigirwaho ni gukunda igihugu kuko asoje amasomo ye muri 2018 yahawe amafaranga menshi na US ngo ahakorere ariko arabyanga ahubwo yemera kuza mu Rwanda yirengagije ibyo byose.
Src: Gladiator OG.