Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/ European Union) mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko we n’abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse bakaba banarebye umukino wahuje iyi kipe na AS Kigali.
Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y’uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.
Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b’iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.
Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n’uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y’amavuko.
Yagize ati “Isabukuru y’umuhungu wacu ndetse natwe twese twayizizanyije n’umukino ndetse n’ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro”.
Dore amashusho n’ubutumwa Nicola Bellona yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter:
⚽️⚽️⚽️ Congratulations @rayon_sports and thanks for the warm welcome at #Nyamirambo Stadium. The birthday boy 🎂 and all of us enjoyed the game and the post-game celebrations ! #Gikundiro pic.twitter.com/0wsHZsibtg
— nicola bellomo (@nicolabellomo) April 23, 2022