in

Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahawe ingurube ihenze cyane (Amafoto)

Miss Uwimana Jeanette ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira umushinga mwiza akomeje gushyikirwa nabantu batandukanye barimo Shirimpumpu umuyobozi w’aborozi b’ingurube mu Rwanda yiyemeje kumushyigikira kubw’umushinga we.

Shirimpumpu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, binyuze muri Kampani yashinze ikora ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm LTD (VAF), nyuma y’uko abonye ko Uwimana Jeannette ari umukobwa watinyutse gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube urubyiruko rutinya, amushimira ko ibyo yakoze ari ubutwari.

Ati “Uriya Mukobwa ntabwo nari nziranye na we, ku munsi nyirizina wo gutora Miss, nibwo nagiye kuri Internet nkurikira ikiganiro cye, numva ko yakoze umushinga wo korora ingurube. Byaranshimishije cyane kumva umuntu w’urubyiruko atekereza uwo mushinga, maze igihe ndwana n’urubyiruko mbashishikariza gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, bo bakumva ko ari iy’abasaza, njye numvise binkoze ku mutima”.

Arongera ati “Nk’ubu maze imyaka irenga itanu mpemba umunyeshuri wabaye uwa mbere muri UTAB, nkamuha igihembo cyiza, ariko ntawe numvise watinyutse umushinga nk’uwo wa Jeannette. Ubwo rero byaranshimishije cyane mpita mfata icyemezo cyo kumutera inkunga mpera ku bintu byoroheje, ndavuga nti ntabwo ngiye gukora ibidasanzwe ariko nibura ubwo yavuze ko abishaka, akwiye kubona icyororo”.

Mu minsi ishize Miss Uwimana aherekejwe n’umuryango we, yasuye ubworozi bw’ingurube aho Shirimpumu akorera mu Karere ka Gicumbi, ahabwa ubufasha yemerewe.

Shirimpumu avuga ko ku ikubitiro yahaye Miss Jeannette icyororo cy’ingurube ihaka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450, yemererwa n’amahugurwa ku bakozi be no kuri we ubwe nta kiguzi.

Ati “Twamwemereye ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 450, ayo mahugurwa tuzaha umukozi we, ubusanzwe yishyurwa ibihumbi 225 FRW, tuzamuhugura ku buntu, na Miss ubwe tuzamuhugura ntacyo tumusabye, mu gihe uhawe amahugurwa tumusaba ibihumbi 200 FRW. Twamwemereye n’ibiryo by’iyo ngurube tuzaba tumuhaye,ibyo yarya byibura mu mezi abiri”.

Miss Uwimana Jeannette avuga ko yishimiye ubufasha yahawe, asaba urubyiruko gutinyuka bagakora cyane, avuga ko ubwo bufasha bumuha icyizere cy’uko umushinga we w’ubworozi bw’ingurube uzatera imbere, by’umwihariko ugateza imbere n’urubyiruko.

Shirimpumpu yashishikarije urubyiruko gutinyuka bagakora avuga ko Miss Uwimana Jeannette akwiye kubera abandu urugero rwiza cyane ko ingurube ari itungo rifite inyama zikenewe mu Rwanda ndetse no mu mahanga , asoza yizeza urubyiruko ko aho bazakenera ubufasha biteguya kubafasha ariko bakiteza imbere.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yerekanye ko ari umu-Rayon

Mo Salah yatangaje amagambo adasazwe kuri Sadio mané