in

Amayobera ku rupfu rw’umukozi wo mu rugo w’imyaka 18 wakoreraga abarimu

Mu ntara ya Buikwe, mu gace ka Buloba mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umukozi wo mu rugo w’imyaka 18 wakoreraga umugore n’umugabo bakora akazi ku bwarimu ,wasanzwe mu cyumba cye yapfuye.

Ikinyamakuru Monitor dukesha iy’inkuru kivuga ko ,uyu mukobwa yabonywe bwa nyuma kuwa gatanu , ariko kuwa gatandatu n’injoro mu masaha ari hagati ya saa mbili z’ijoro na saa tatu umwana waho yakoraga yajya ku mureba mu cyumba agasanga yashizemo umwuka agatabaza abaturanyi.

Monitor ikomeza ivuga ko uyu mukobwa polisi yageze mu cyumba cye ahari umurambo bagasanga iruhande rwe hari ibiryo ndetse yanarutse (yagaruye ibyo yariye) bikaba bicyekwa ko yaba yarozwe ,kugeza kuri ubu polisi ikaba yatangiye iperereza.

 Umubiri wa nyakwigendera ukaba wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Jinja Regional Referral Hospital ,aho umubiri we uza no gukorerwa isusuma ngo hamenyekanye icyamwishe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis wicariye intebe ishyushye yatuye umujinya umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kumukorera ikosa rikomeye

Intambara hagati y’abakeba aribo Real Madrid na FC Barcelona bapfa umwana w’imyaka 16