in

Amayeri wakoresha ukigarurira umutima w’umukobwa wakubenze.

Abagabo birabagora kwakira ko umukobwa bakunze abanze. Kwemera kwakira ko ubenzwe bigorana cyane iyo ubenzwe n’umukobwa wakundaga cyane. Dore amayeri atatu ukoresha ukongera kwigarurira umutima w’umukobwa wakubenze.

1.Gukosora ihanahana butumwa

Itumanaho iyo rikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ku mwanzuro yafashe. Bigusaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma y’uko akweretse ko yakwanze. Ubugwaneza usamwereka buzamutegeka ko agomba kukubaha. Ni ikosa rikomeye kwihuta uvuga nabi kuko umukobwa umubwiye ko umukunda ntagusubize uko yabwifuzaga.

2.Kubera inyangamugayo amarangamutima yawe

Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho. Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo. Ntugace iruhande niba ushaka ko mukunda.

3.Mutege amatwi

Abagabo bamwe bahita batangira gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana. Ntabwo ari ikintu cyiza ukwiye gukora kuko bakubenze. Nibwiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura icyemezo yari yafashe. Umukobwa ushobora kumwaka urukundo ntaruguhe bitewe n’uko atarakira igikomere yatewe n’umusore bakundanye mbere, niyo mpamvu ugomba kwihangana ugakomeza kwitwara neza, muri uko kwitwara neza no guca bugufi niho abonera ko utandukanye n’uwo bakundanye akamutera igikomere. Akagufungurira inzugi z’umutima we ukinjira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tour du Rwanda2021: Agace karekare gafite 171.6Km, ubushize kari 206.3Km

Amafoto: Rayon na Police FC zanganyije mu wa gicuti wabonetsemo amakarita 3 atukura